Ku isaha ya saa yine n’igice z’amanywa (10:30 AM), nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yafashwe, aho yari ijyanyemo inka kubagirwa Nyabugogo ahazwi nko muri Oprovia polisi imuhagaritse yanga guhagarara ahubwo akora kibuno mpamaguru ariruka.
Bamwe mu baturage babonye iby’iyi modoka bavuze ko umushoferi wayo yahagaritswe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rikamuhuhishamo yabona ko agiye gufatwa akirukiramu ibagiro ry’inka, arinaho polisi yamufatiye.
Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko muri iyo modoka habonetsemo inyama z’ingurube zabazwe ndetse n’urumogi, bikavugwa kandi ko inka zari zitwawe zidafite ibyangombwa byerekana ubuziranemge bwazo ndetse naho zaguriwe.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Uwari utwaye imodoka yari yasinze. Bamuhuhishijemo, basanga koko yanyweye. Ahita yiruka, polisi nayo imwirukaho imufatira hano. Inka yazanye zari 13, ariko nta byangombwa zari zifite. Ubu ntizemerewe kugurishwa, ababishinzwe bazishyizeho agakato.”
Undi muturage yongeyeho ati:
“Inka zari zivuye mu Majyaruguru. Harimo inyama n’urumogi gusa. Polisi yabahagarikiye i Shyorongi, ariko banga guhagarara. Bahise bahamagara ibukuru bababwira ko bayikurikirana. Nyuma iza gufatirwa hano.”
Amakuru avuga ko iyo Fuso yari itwaye inyama zabagiwe muri Gakenke ndetse n’urumogi, ndetse bikekwa ko inka zari zitwawe zishobora kuba zibwe kuko nta cyangombwa cyigaragazaga ko zaguzwe mu buryo bwemewe.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, wemeje amakuru y’ifatwa ry’iyo modoka, ariko ahakana ko yari ifitemo urumogi cyangwa inyama zabazwe.
Yagize ati:
“Ibyo bivugwa ko imodoka yari ifite urumogi cyangwa inyama zabazwe si byo. Kugeza ubu, umushoferi arafunze, naho inka zasubijwe mu ibagiro.”
SP Kayigi yakomeje agira inama abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, abasaba kwirinda gutwara basinze no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yasoje agira ati:
“Ubusinzi ubwabwo ni icyaha kandi ni kimwe mu bitera impanuka zikunze guhitana ubuzima bwa benshi. Abashoferi bakwiye gushyira imbere umutekano wo mu muhanda, bamenya ko utabasha gutwara ikinyabiziganeza igihe wanyoye ibisindisha.”




