• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home News

Kigali: Abashoferi ba RITCO babonye igisubizo cyo kwita ku bana babo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 13, 2025
in News
0
Kigali: Abashoferi ba RITCO babonye igisubizo cyo kwita ku bana babo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, hafunguwe Urugo Mbonezamikurire (ECD) rushyizweho n’ikigo cyitwara abagenzi cya RITCO. Uru rugo rwatashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, ku cyicaro cy’iyi kompanyi giherereye i Camp Kigali, rukaba rwitezweho gufasha cyane abakozi bayo, cyane cyane abashoferi.

Ababyeyi bafite abana muri uru rugo bavuga ko rwabakuye mu gihirahiro, kuko byabagoraga kubona abo basigira abana igihe bari mu kazi. Nshimiyimana Maurice, umushoferi uhafite umwana, yavuze ko ubu abasha gukora nta gihangayikishije:
“Kujyana umwana aha byatumye dutuza. Abana tubizeye ubuzima bwiza kandi natwe biturinda kwishyura ababitaho, kuko byose bitangirwa ubuntu.”

Related posts

Uganda:  Internet yavanweho mbere y’uko amatora aba

Leta ya Congo yahagaritse internet mu mujyi wa Uvira

January 21, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

January 20, 2026

Kabatesi Clarisse, ufite impanga ebyiri, yunzemo ko byabahaye umwanya wo gukora ibikorwa bibateza imbere:
“Abana bahigira, bagakinira hamwe, kandi twe tukabona umwanya wo kwiteza imbere. Twizeye umutekano n’ubuzima bwabo.”

Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko iki gikorwa gishyigikiye politiki ya Leta igamije kurengera umwana no gufasha umukozi gukora yizeye umuryango we:
“Iyo umukozi abona ko ubuzima bw’umwana we butekanye, natwe tubasha kumusaba imbaraga mu kazi. Byongera umusaruro kandi bikubaka icyizere hagati y’umukozi n’umukoresha.”

Yongeyeho ko uru rugo rwubatswe rufite ibikoresho byose bikenerwa, harimo ibyumba by’amasomo, aho abana baririrwa, aho baryama, icyumba cyo konkeramo n’ahantu ho kwidagadurira. Yanavuze ko by’umwihariko bashyizeho gahunda igaragaza uruhare rw’abagabo mu burere bw’abana, kugira ngo batareka inshingano zose kuri ba nyina.

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo muri NCDA ushinzwe kurinda no kurengera umwana, yashimye iki gikorwa anasaba ibindi bigo byigenga gukurikiza urugero rwa RITCO:
“Abana ni ejo hazaza h’igihugu, bityo twese tugomba kugira uruhare mu kubaha uburere bukwiye. Gusiga abana mu bigo byizewe bifasha ababyeyi gukora batikanga.”

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda y’igihugu yo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato, igamije ko buri mudugudu uba ufite urugo nk’uru, kugira ngo buri mubyeyi abashe gukora yizeye ko umwana we afite aho yitabwaho neza.

Previous Post

Nyamasheke: Abakubise abageni bakabagira indembe batawe muri yombi

Next Post

APR FC Yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup

Next Post
APR FC Yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup

APR FC Yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved