• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kicukiro: Umunyerondo yaguye mu mutego w’agatsiko k’amabandi aramukubita

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 13, 2025
in Amakuru
0
Kicukiro: Umunyerondo yaguye mu mutego w’agatsiko k’amabandi aramukubita
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya, mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro (ahazwi nka Sonatubes hafi y’ahahoze Kaminuza ya UTB), habereye urugomo rwateye umunyerondo gukubitwa.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ubwo imodoka y’irondo yari igeze muri ako gace, irimo abanyerondo batatu n’umushoferi, yari itwaye umusore bivugwa ko yafashwe afite ibyuma bikekwa ko yari yibye. Uwo musore yabasabye kumujyana ngo abereke aho yabikuye.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ariko bakigera aho, ako kanya haza itsinda ry’abandi basore bari bayobowe n’uwambaye ishati y’umukara ifite utubara tw’umweru, basatira imodoka barayigota. Bahise bakura uwo musore mu modoka, banihanangiriza abanyerondo ko nibagerageza kubarwanya bazabagirira nabi.

Mu gihe abo basore bageragezaga no gukuramo ibyuma byari mu modoka, abanyerondo bagerageje kubarwanya. Umushoferi yihutaga ngo ahungishe imodoka, ariko umwe mu basore yahise akurura umunyerondo aramusunika amutura hasi, bamumanukana munsi y’umuhanda aho bamukubitiye. Uwo musore bari bafashe mbere na we yagarutse afite umuhini w’icyuma awukubitisha uwo munyerondo.

Abaturage bari aho bavuze ko batatabaye kubera ubwoba kuko abo basore basanzwe bazwi mu gace nk’abanyarugomo bahora bafungwa ariko bagasubira mu bikorwa bibi nyuma yo kurekurwa. Hari n’abakeka ko wa musore wari wafashwe ari we wabashutse, akazana irondo mu gace k’aho kugira ngo bagenzi be bamwunganire.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza no gushakisha abagize uruhare muri uru rugomo, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Previous Post

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar

Next Post

Gaza: Igitero cya Israel cyibasiye ishuri rya Loni ryari rihungiyemo abaturage

Next Post
Gaza: Igitero cya Israel cyibasiye ishuri rya Loni ryari rihungiyemo abaturage

Gaza: Igitero cya Israel cyibasiye ishuri rya Loni ryari rihungiyemo abaturage

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved