• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kicukiro: Umukobwa arashinja Umugabo kumusambanya akamusiga agakingirizo mu gitsina

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 5, 2025
in Amakuru
0
Kicukiro: Umukobwa arashinja Umugabo kumusambanya akamusiga agakingirizo mu gitsina
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage bo mu murenge wa Kicukiro mu kagali ka Kicukiro mu Mudugudu wa Triangle bafashe umugabo wirukankanwanaga n’umukobwa avuga ko amusambanyije akamusiga agakingirizo mu gitsina, ni mu gihe uyu mugabo ariko we yemezaga ko uwo mukobwa nta n’ahantu amuzi.

Abafashe uriya mugabo babwiye itangazamakuru ko uriya mukobwa yavugirije induru uwo mugabo bituma bamutangira baramufata bakeka ko wenda yaba ari umujura ariko batungurwa no kumva umukobwa amushinja kumusambanya akanamusiga agakingirizo mu gitsina.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bakomeza bavuga ko hari urujijo mu byo umukobwa yavugaga kuko hari aho yavugaga ko uriya mugabo yamufashe ku ngufu ariko akanemeza ibyo byabereye mu rugo uyu mukobwa akoramo bigatuma bashidikanya ku buryo uwo mugabo yageze mu rugo uwo mukobwa akoramo nk’umukozi wo mu rugo.

Ku rundi ruhande uyu mugabo wafashwe n’abaturage we yavuze ko ibyo uriya mukobwa amushinja ntabyabayeho ndetse ko atanamuzi , ati “ Simuzi, ni kwa kundi umukobwa akubona wifitiye inyinya akagukunda, sinamusambanyije, sinamuzi.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali nayo yemeje koko ko uriya mugabo yafashwe ndetse ko yafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro mu gihe uriya mukobwa we yahise ajyanwa kuri isange one stop center kugira ngo akorerwe isuzuma abe yanahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Previous Post

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 15 yarohamye mu Kivu

Next Post

Aba ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20 barafunzwe

Next Post
Aba ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20 barafunzwe

Aba ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20 barafunzwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved