Umugore witwa Ingabire Nadine yasanzwe yapfiriye munsi y’igitanda mu nzu icumbikira abantu (lodge) iherereye ahazwi nka Sodoma, mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Kanserege, aho bivugwa ko nyakwigendera yari yajyanye n’abantu bashakaga kuruhuka muri iyo lodge.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace batangaje ko Ingabire Nadine yari asanzwe azwiho kwishora mu bikorwa by’uburaya, kandi ko yari aherutse kugaragara yinjirana n’abagabo babiri muri iyo nzu mbere y’uko asangwa yapfuye.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko umurambo we wabanje kubonwa n’umwe mu bakozi b’ahakorera agahita atabaza abandi bantu bari hafi aho.
Umwe mu babibonye yagize ati:
“Yaje ataka avuga ko hari umuntu wapfuye. Bafunguye icyumba, maze barebye munsi y’igitanda basanga uwo mugore aryamye yubitse inda.”
Abaturage bakomeza bavuga ko umurambo wari uziritseho ishuka ku maguru, ndetse no mu kanwa hagaragaramo amaraso, bikaba byatumye hakekwa ko yaba yishwe.
Urupfu rwa Ingabire Nadine rwemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, watangaje ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bihutiye kugera aho byabereye.
Yagize ati:
“Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, ndetse no gushakisha ababigizemo uruhare byatangiye.”
Abatuye muri aka gace bavuga ko kari mu turere tumenyerewamo ibikorwa by’uburaya, aho rimwe na rimwe hagaragara n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’abanywi n’abantu baba bari mu ngeso zitandukanye.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu.




