Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2026, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Kamabuye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, yaguye hejuru yinzu yari iryamyemo umusore, yangiza amabati yo hejuru.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mugitondo ahagana saa moya, ubwo iyo modoka yamanukaga ivuye mu muhanda wa Kamabuye yerekeza mu muhanda ujya ahitwa mu Karambo.
Umushoferi wayo yavuze ko imodoka yabuze feri igatakaza icyerekezo, igahita ihirima ikagwa hejuru y’inzu uwari uryamye muri iyo nzu agasohoka yiruka .
Nubwo iyi mpanuka yabaye itunguranye, ku bw’amahirwe ntawahitanywe nayo. Umushoferi wari utwaye iyo modoka yabashije kuyisohokamo anyuze mu kirahure cy’imbere, ahita ayisimbuka, gusa akomereka ku maboko, ariko ntibyabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ako kanya.
Umwe mu baturage bari hafi y’aho byabereye, aganira n’itangazamakuru, yagize ati:
“Nari ndyamye mu gitondo ahagana saa moya, numva ikintu gikubise cyane ntekereza ko ari ari imodoka imennye amabuye. Nasohotse nsanga ni imodoka iguye hejuru y’inzu, yangije amabati yo hejuru, ariko uwari uyitwaye yari yamaze kuyisohokamo .”
Umushoferi w’iyi modoka, mu kiganiro yagiranye na IGIKA TV Rwanda, yavuze ko impanuka yatewe no kubura feri.
Yagize ati:
“Namanukaga ngiye gukata, mbura feri imodoka ihita ibirinduka igwa hano hejuru. Nahise nca mu kirahure ndasimbuka nyivamo.”
Naho uwari aryamye muri iyonzu nawe yagize ati: “ngewe narindyamye numva ibintu hejuru birakubise ndebye amabati mbona yarobotse mbona ipine numva bavugije induru nsohoka niruka ngeze hanze nsanga imodoka iri hejuru yaho narindyamye.”
Igihe itangazamakuru ryageraga aho iyi mpanuka yabereye, inzego z’umutekano n’iz’ibanze zari zitarahagera, ariko abaturage batangaje ko Polisi y’u Rwanda yahise ihamagazwa, ikaba yari itegerejwe kugira ngo ikore iperereza ku by’iyi mpanuka no kureba ingaruka zayo.
.
IGIKA TV Rwanda ikomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’iyi mpanuka, kandi irakomeza kuyabagezaho uko agenda amenyekana.





