Perezida William Ruto yatewe urukweto n’umuturage ubwo yari ari kugeza ijambo ku bo mu gace ka Kuria West.
Byabaye ubwo Ruto yari mu rugendo asura agace ka Migori mu gikorwa cyari kigamije gufungura bimwe mu bikorwa remezo leta yubakiye abaturage.
Yageze muri ako gace avuye mu ahandi, ariko aho yabanje hose nta kibazo cyabayemo usibye muri Kuria. Ubwo yari atangiye kuvuga, abaturage bari benshi batangiye kuvunda bashaka kwegera aho yari aherereye. Muri ako kavuyo, nibwo umuntu utaramenyekanye yamuteye urukweto.
Urukweto rwari rugiye kumukubita mu maso, ariko abasha kurwigizayo akoresheje amaboko.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuze ko gutera Perezida urukweto bitagaragaza ko bamwanga, ahubwo byerekana urukundo bamukunda.Kanda Hano urebe amashusho




