Mu Kagari ka Rukara, Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, umusore w’imyaka 19 witwa Habimana Samuel yapfuye nyuma yo guterwa amabuye n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025.
Uyu musore, wari usanzwe akorera umukoresha we witwa Bahati Charles, yari yagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo ubwo yahuraga n’aba bacukuzi bamukekagaho ko yaba yabateje Polisi akayiha amakuru ajyanye n’ibikorwa byabo. Bahise bamwirukankana bamuterera amabuye, ubwo yiruka agwa mu kidamu cya Cyabatanzi, kiri hagati y’Akagari ka Rukara n’aka Rwimishinya, ahita ahasiga ubuzima.
Nyirabizeyimana Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, yemeje iby’aya makuru avuga ko inzego z’ibanze, iz’umutekano na RIB bahise bagera aho byabereye, umurambo ukurwamo ujyanwa ku Bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzuma.
Hari bamwe mu bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bamaze gufatwa, mu gihe abandi bagishakishwa n’inzego z’umutekano.
Muri ako gace hari ibirombe bitatu byacukwagamo amabuye y’agaciro ariko byari byarahagaritswe na RMB, birimo ibya Kampani ya VUMICO biherereye mu Kagari ka Kawangire no mu Kagari ka Rukara.




