Ntibayazi Pierrre Célestin w’imyaka 65 utuye mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza yarumwe ugutwi n’uwari umukazana we kubera amakimbirane yo mu miryango.
Uwo musaza wamaze gutanga ikirego muri RIB, yabwiye TV1 ko umukazana we bahuriye aho yari yagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo, akamufata ashaka kumuruma ku munwa ariko akirwanaho.
Ntibyagarukiye aho kuko uwo mukazana yahise amuruma ugutwi akuraho agace ko hejuru ku gutwi, umusaza agatabaza abaturage akaba ari bo bamukiza.
Ati “Yahise amfata hano [ugutwi] n’umunwa sinamenya ukuntu yagakuyeho. Ubwo mbona amaraso arimo kuva ndamufata ndamukomeza, mvuza induru abantu baraza. Ugutwi yaragutwaye pe, yarakuriye.”
Bivugwa ko uwo mukazana we witwa Mutuyimana Diane yabanaga n’umuhungu w’uwo musaza ariko nyuma aza kumwirukana kubera imyitwarire itari myiza.
Abaturage bavuga ko ibyo bishobora kuba byabaye intandaro y’amakimbirane n’inzigo zatumye ashaka kugirira nabi sebukwe.
Umwe ati “Kumukubita hasi ubwo afite ibyo yamubazaga bindi bishingiye ku kuba umuhungu we barashwanye. Ni uburakari yari afite kuko umuhungu we yamwanze.”
Undi mukecuru yagize ati “Ararumana(uwo mukazana), amaze kuruma abantu bageze kuri bane. Nta mukazana ukireba sebukwe ngo avuge ko ari sebukwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafar, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo no guharanira kubana neza mu miryango.
Ati “Abantu ntabwo bakwiye kugirirana nabi, icya kabiri ni uko amakimbirane ni byiza ko aba ntibayahishe kuko hari ubwo bayahisha ugasanga agize ingaruka ku baturage. Ni byiza ko uwahohotewe cyangwa ubona hari amakimbirane ari kubaho abigarariza urwego rw’ubuyobozi rufite itsinda rishinzwe kuganiriza imiryango iri mu makimbirane.”
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Polisi y’Igihugu yatangaje ko ibyo byabaye ku wa 14 Nyakanga 2025 kandi ko uwabikoze yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ati “Ibi byabaye tariki ya 14 Nyakanga 2025 kandi uwabikoze yarafashwe, yashyikirijwe Ubugenzacyaha bukorera Rwinkwavu. Murakoze.”




