Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, abaturage bavuga ko mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kinzovu, hafi y’umuhanda wa kaburimbo, hari abantu bigarurira ako gace bakahatega abagenzi ndetse n’imodoka, ku buryo nta muturage ugipfa kuhaca mu masaha y’umugoroba.
Uwitwa Havugimana Samuel asobanura ko yigeze kugabwaho igitero n’abantu bataramenyekana, bamusanze ari kumwe n’abashinzwe irondo baje gutabara umushoferi wari uri gutabaza.
Yagize ati: “Twagiye dusanga bariteguye bafite amabuye, baraduteye turiruka tujya mu nturusu. Nibwo bankubise ibuye hano ku mutwe, mugenzi wanjye we ntiyakomeretse cyane. ”
Abaturage ndetse n’abashinzwe irondo bavuga ko muri iryo shyamba haba itsinda ry’abagizi ba nabi ryibasira abashoferi. Haragirimana Ezechiel yagize ati: “Abo bantu bitwaza iryo shyamba bakihisha, ikamyo igahaca bakayirukaho bagaca imigozi y’ibyapakiwemo. Icyo batari bafite gusa ni imbunda, ariko andi moko y’intwaro barayitwaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo. Ati: “Niba ari ikibazo cyabaye inshuro imwe ntabwo twavuga ko gihoraho. Ariko turacyakurikirana ngo tumenye inkomoko yabyo, hanyuma dushyireho ingamba zikomeye zo kubikumira.”
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko nyuma ya saa mbiri z’ijoro nta muturage ugihanyura, ndetse n’ibinyabiziga biva cyangwa bijya hanze y’u Rwanda bigakoresha uwo muhanda, iyo bigeze muri ako gace bigenda biguru ntege bikibasirwa.




