Mu Karere ka Karongi, inkangu yatewe n’imvura nyinshi yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye, mu gihe undi muturage wari hafi aho yakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Gasenyi, Umurenge wa Mutuntu. Amakuru agaragaza ko aba bombi bagwiriwe n’inkangu ubwo banyuraga muri aka gace, nyuma y’imvura yari imaze amasaha menshi igwa, igateza inkangu yanateye ifungana ry’umuhanda.
Abitabye Imana barimo Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 na Ishimwe Chance, bombi bakomoka mu Kagari ka Gasharu.
Harerimana Joseph w’imyaka 42, wari uri hafi aho, yakomeretse bikomeye, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunasaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, kuko ubutaka bwamaze kworoha bityo inkangu zikaba zishobora kuboneka hato na hato.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda, aho kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Werurwe 2026 abantu 207 bamaze kwitaba Imana.
Muri iki gihe kandi, abantu 432 barakomeretse, inzu zirenga 2,300 zirangirika, mu gihe izindi 35 zasenyutse burundu. Ibi byose biterwa n’ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba.



