Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Murundi mu Karere ka Karongi rwataye muri yombi Nshimiyimana Emmanuel, w’imyaka 23, akekwaho gukubita no gukomeretsa Nyiraminani Annonciatha, w’imyaka 31, umukobwa basezeranye imbere y’amategeko kandi biteguraga kubana nk’umugore n’umugabo.
Amakuru yemezwa n’abaturanyi avuga ko uyu mukobwa yakubiswe bikomeye nyuma y’uko habayeho amakimbirane ajyanye n’amabati 30 umusore yifuzaga ko amuha kugira ngo asakare inzu bari kuzabamo.
Umwe mu bo mu muryango wa Nyiraminani yagize ati:
“Bari mu myiteguro yo gukora ubukwe mu Itorero rya EPR mu kwezi kwa Mutarama 2026. Ariko uyu musore ngo yamusabye amabati amubwira ko atayamuha kugeza yubashye neza ibyo bumvikanyeho. Byatumye batongana, birangira umukobwa akubiswe agira ibikomere bikomeye.”
Nyiraminani yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Abaturanyi bavuga ko bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko tariki ya 29 Gicurasi 2025, ariko ko mu minsi ishize urukundo rwabo rwari rwaratangiye kuzamo amakimbirane ashingiye ku mitungo n’ibyo buri wese yitezemo undi.
Umwe muri bo ati:“Bari barasezeranye ariko ntibabaga hamwe. Uwo musore yabaga i Gashari naho umukobwa aho bita i Murundi. Kera kabaye batangiye guterana amagambo ku byo bari barasezeranye guhurizaho, kugeza ubwo bitangiye kumera nabi.”
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, Nshimiyimana ngo yasuye fiancée we, baterana impaka zikomeye ubwo bari bari mu ishyamba hafi y’iwabo w’umukobwa, maze ibintu bihinduka urugomo.
Umukecuru wari unyura hafi yahise yumva urusaku, ajya kureba asanga umusore ari gukubita umukobwa, atabaza abaturage n’irondo ry’umutekano maze baratabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, yemeje ibyabaye, avuga ko uyu musore yagaragaje kwicuza ariko ibyakozwe bidashobora kwihanganirwa.
Ati:“Yemeye ko yamukubise kubera ayo mabati. Ariko ibibazo nk’ibi bikwiye gukemurwa mu mahoro. Ni uburere buke kandi bisaba ko urubyiruko rwigishwa uburyo bwo kubana neza,”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi bwibukije abakundana kwirinda kurwana cyangwa kugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo, kuko ibyo bidindiza ejo heza ry’urugo rwari gukorwa mu bwumvikane n’ituze.
Kuri ubu, Nshimiyimana afungiye kuri RIB ya Murundi mu gihe iperereza rikomeje, naho Nyiraminani akomeje kwakira ubuvuzi.




