• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Karongi: Abanyerondo baravugwaho gukubita umuntu bakamwica

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 11, 2025
in Amakuru
0
Karongi: Abanyerondo baravugwaho gukubita umuntu bakamwica
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu kagari ka Gitega, umurenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Ngirababyeyi Athanase, w’imyaka 38 y’amavuko, bivugwa ko yishwe akubiswe n’abanyerondo.

Bamwe mu baturanyi bo muri ako gace bavuga ko nyakwigendera yagiraga uburwayi bwo mu mutwe, kandi yakundaga gusohoka nijoro akarara agenda

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ku itariki ya 08 Ukwakira 2025, ngo yasohotse iwe nk’uko byari bisanzwe, hanyuma  mu masaha make, umuryango we uhamagarwa mu masaha y’ijoro ubwirwa ko abanyerondo babiri n’umugabo ukorera muri santere ya Rugabano bamukubise bamushinja kwiba matora yo muri lodge n’ibindi bintu.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Bari bari mu irondo ry’umwuga, baramufashe batangira kumukubita. Babonye apfuye bazana matora bazishyira iruhande rwe, baramufotora ngo bigaragare ko yari umujura.”

Undi muturage na we ati:

“Birababaje cyane kubona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe abantu bose bamuzi, hanyuma abafite ubwenge buzima bakamukubita kugeza apfuye. Ibi birababaje kandi biteye agahinda.”

Undi muturanyi akomeza agira ati:

“Bamukubise nk’inkoni cg inyundo, ku maguru no ku bindi bice by’umubiri, bigaragara ko bakoresheje imbaraga nyinshi.”

Abaturage bavuga ko nta muntu n’umwe wo muri santere ya Rugabano utari uzi ko Ngirababyeyi yari arwaye mu mutwe, bityo bakibaza impamvu yishwe n’abantu babizi neza.

Umujyanama w’ubuzima wo muri ako gace yagize ati:

“Ni njye wamukurikiraga mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko ikigonderabuzima cya Gisunzu cyajyaga kimuha imiti yo mu mutwe. Birababaje cyane kubona abantu bakubita urwaye mu mutwe kugeza apfuye. Nk’abaturage ndetse nanjye nk’umujyanama w’ubuzima, dusaba ko yashakirwa ubutabera.”

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’abo banyerondo n’uwo mugabo ukekwa, ariko ntibyashobotse.

Gusa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafashwe n’inzego z’umutekano.

Yagize ati:

“Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa. Turasaba abaturage kwirinda kwihanira igihe babonye umuntu bakekaho icyaha, ahubwo bagahita babimenyesha inzego z’umutekano.”

Previous Post

Kicukiro: Umusore w’imyaka 22 yishwe urw’agashinyaguro

Next Post

Rwamagana: Arashinja umuryango we kumuterereza inzoka

Next Post
Rwamagana: Arashinja umuryango we kumuterereza inzoka

Rwamagana: Arashinja umuryango we kumuterereza inzoka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved