Abagabo bane n’umugore umwe bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bababajwe n’uko izo nzoga zica intege ubuzima n’umutekano w’abatuye aho.
Abo bafashwe barimo Twagirimana Edouard (litiro 140), Rukundo Emmanuel (litiro 180), Murwanashyaka Isaac (litiro 80), Mukabera Joséphine (litiro 60) na Kavukire (litiro 80). Bose bafatiwe mu ngo zabo ziri mu Midugudu ya Kagarama na Buhoro, Akagari ka Kibirizi.
Abaturage bavuga ko izi nzoga zakozwe mu buryo bushyira ubuzima mu kaga, kuko zikorwa mu buryo butemewe.
Hakizimana Aimable, umwe mu batuye muri ako gace, yagize ati: “Bafata ibitoki bakabyengana n’isukari yaciwe, bakongeramo ibitubura bikoreshwa mu mikate ndetse n’amatafari ahiye kugira ngo inzoga zitukure. Iyo urebye uburyo bazikora, uba ubona ko ari ibintu bishobora kwica umuntu.”
Abaturage bavuga ko uretse kwangiza ubuzima, izo nzoga zisiga ingaruka ku mibereho y’imiryango, kuko abazinywa benshi batakaza ubushobozi bwo kwiyobora no kwita ku miryango yabo.
Mukaleta Alphonsine ati:“Abazinywa barasinda cyane, ugasanga bataye inshingano mu rugo, abana baraburara, hakaba n’abashwana mu miryango. Ni inzoga zibangiza ndetse zangiza n’umutekano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko abaturage bagize uruhare runini mu gutuma izo nzoga zifatwa, asaba ko ubwo bufatanye bukomeza.
Ati:“Turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru aho bazibonera hose, kugira ngo duce burundu ibi bikorwa byangiza ubuzima. Turashimira cyane abafashije mu ifatwa ry’izi nzoga.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko izi nzoga z’inkorano zibarwa mu biyobyabwenge byoroheje bitewe n’ingaruka zazo ku buzima no ku mutekano.
SP Twajamahoro.ati: “Abazinywa kenshi ni bo usanga bagaragara mu byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’urugomo. Turakangurira abakibikora kubihagarika kuko uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero,”
Amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese uhamijwe gukora cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje, harimo n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 na 10 Frw.





