Umuryango wa Mukabera Alexia n’umugabo we Nsengiyumva,utuye mu Mudugudu wa Mugereke, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi, uratabaza uvuga ko Itorero ADPR Musumba ryabambuye igice cy’ubutaka bwabo bavuga nyamara kandi ngo ari ubutaka bahawe na sebukwe mu mwaka wa 2018.
Mukabera avuga ko sebukwe, wari umuyoboke w’itorero ADPR, yabeguriye ubutaka bunini maze arababwira ati:
“Iyi nzu muyikuremo, mujye gutura aho nabahaye hagari.”
Nyuma y’urupfu rw’uwo musaza, uyu muryango uvuga ko itorero ryaje kubambura igice kimwe cy’iyo nzu, rivuga ko ubutaka ari ubwaryo.
Mukabera yagize ati: “Ubu turacumbikiwe ku butaka bwa ADPR, kandi ari data bukwe wabahaye ubwo butaka. Bafunze n’umugabo wanjye bamushinja kwigomeka, kandi ni we watungaga umuryango.”
Uyu mubyeyi avuga ko umuryango we wabuze aho ukwirwa, kuko n’amarembo y’inzu yabo ngo yafunzwe n’itorero.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko gufungwa kwa Nsengiyumva nta shingiro bifite, bakemeza ko ari umuntu utarigeze arwana cyangwa ngo agirane amakimbirane n’itorero.
Umwe muri bo yagize ati:
“Ntituzi impamvu bafunze nsengiyumva kuko nta mbaraga zo kurwana n’itorero afite. Iyo umuntu azi Imana ntiyagakwiye gukora ibintu nk’ibyo.”
Mukabera asaba ko umugabo we yafungurwa, ndetse umuryango wabo ugasubizwa ubutaka uvuga ko Itorero ADPR Musumba ryigaruriye.
Umuyobozi wa ADPR Musumba, Pasiteri Twagirayezu Innocent, yasimbuye uwari usanzwe ahagarariye iryo torero. Avuga ko ibyo bivugwa n’umuryango wa Mukabera nta shingiro bifite, kuko aho batuye ngo ari ubutaka itorero ryaguze kera.
Yagize ati:
“Aho uwo muryango utuye, ni ku nyubako twaguze mu 1992. Nta muntu wigeze asenyera uwo muryango cyangwa ngo abirukane, ahubwo barenze ku mipaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Paul Minani, yabwiye itangazamakuru ko urubanza rw’uyu muryango rwaregewe inkiko kandi hari ibyemezo byafashwe, ariko Nsengiyumva akaza kwigomeka ku byemezo by’inkiko, ari na byo bituma akurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Minani yagize ati:“Nyirasenge wa ni we watsinze urubanza, ariko uyu mugabo yanze kubahiriza ibyemezo by’inkiko. Igice cy’inzu yabo kiri ku butaka bwa ADPR Musumba.”
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwasabye itorero kudasenya inzu y’uwo muryango, ahubwo bakajyana ubutaka butubatseho.
Ati:“Twabasabye ko batibasira inzu y’umuryango, kandi barabyemeye. Turasaba n’umuryango gukurikiza ibyemezo by’inkiko aho kwigomeka.”




