• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Umusore w’imyaka 35 yishe Se umubyara amuziza ko amuhoza ku nkeke amubaza impamvu adashaka ngo amuvire mu rugo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 25, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Umukozi w’Umurenge yatawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 35 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 60 babanaga mu rugo amutemesheje umuhoro.

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 20 Kamena 2025 mu kagari ka Busoro, umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi ubwo uyu musore yatahaga mu rugo kwa se umubyara, se akamubwira ko akuze agomba gushaka aho ajya kuba, uyu musore agahita yadukira se akamuteshema umuhoro kugeza apfuye.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Uregwa abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha; avuga ko yatemye papa we mu mutwe, amaboko n’amaguru inshuro atibuka amuca amaboko n’umutwe arawujajanga akoresheje umuhoro.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, yasobanuye ko yabitewe n’uko se yahoraga amutoteza amubwira ngo namuvire mu rugo yishakire undi mugore kuko uwo babagana batari bakibana.

Icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Previous Post

Gen Kakule uyoborera Kivu y’Amajyaruguru mu buhungiro yashinje Leta ya RDC Kumutererana

Next Post

Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]

Next Post
Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]

Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved