Mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kayumbu, mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 4 y’amavuko wasambanyijwe n’umusore w’imyaka 23.
Ibi byabaye ku itariki ya 23 Nzeri 2025, ubwo uwo musore yafatiwe mu cyuho n’abaturage. Ababonye ibyabaye bavuga ko uwo mwana yahise agaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Naraje nsanga bamufashe bamufungiranye. Uwo mwana bamubajije uko byagenze, ati ‘Yambwiye ngo agiye kuntera inda’.”
Ababyeyi b’uwo mwana basaba ko ubutabera bwihutishwa. Umwe muri bo yagize ati:
“Dushaka ubutabera kuko uwabikoze arahari, kandi ibisubizo byo kwa muganga nibigaragaza ukuri bigomba kwifashishwa.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bujyana umwana kwa muganga kugira ngo avurwe. Kuri ubu, amakuru avuga ko ari gukurikiranwa ndetse akaba yanahawe imiti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye itangazamakuru ko uwo musore yafashwe akajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba mu Karere ka Muhanga. Yagize ati:
“Iki kirego cyakurikiranwe n’inzego z’umutekano. Ucyekwaho icyaha ni umusore w’imyaka 23, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba. Iperereza rirakomeje, kandi niba koko afite ikibazo cyo mu mutwe, bizemezwa n’abaganga n’abashinzwe iperereza.”
Bamwe mu baturage bo bavuga ko uwo musore ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko ngo kenshi yajyaga aza gufasha imirimo iwabo bakamuhemba, ariko akabyanga. No mu rugo rw’uwo muryango kandi bivugwa ko ariho yakoreye ubwo bugizi bwa nabi.
Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 gihanishwa igifungo cya burundu.




