• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 16, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo kugeza ubu utarafatwa yaraye ateye icyuma umugore we batandukanye amuziza ko yamubonanye n’abandi bagabo.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Kambyeyi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge Akarere ka Kamonyi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe yavuze ko uyu mugabo ushinjwa kwica Umugore we bombi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Avuga ko Nyakwigendera yaje gufata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mugabo kubera ko yamushinjaga ubujura kuko yahoraga afungirwa muri transit Center.

Ati:”Numubyeyi amaze kubona ko Umugabo we afite iyo ngeso yisubiriye iwabo asiga uyu mugabo”.

Umugwaneza avuga ko mu ijoro ryakeye Numubyeyi Rosine yaje mu Kabari ari kumwe n’abandi bagabo ahasanga uwo mugabo babanaga ariko ntibicarana.

Avuga ko uyu mugabo yahise yigamba ko azahitana uwamutwariye umugore, avuga ko Nyakwigendera n’abo bari kumwe barangije kunywa barataha.

Ati:”Abari bamuherekeje bamaze kuhava maze abari mu nzu bumva Numubyeyi atatse ko uwo mugabo amuteye icyuma basohotse basanga arambaraye hasi.”

Umugwaneza avuga ko babatabaje basanga yatewe icyuma munsi y’ibere bamujyana kwa Muganga mu Bitaro bya Remera Rukoma bahageze ahita yitaba Imana.

Gitifu Umugwaneza avuga ko uyu ukekwaho kwica Umugore we ndetse n’Umuryango wo kwa Sebukwe bari bacumbitse igihe gitoya mu Murenge wa Gacurabwenge kuko baje bava mu Murenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga.

Umurambo wa Nyakwigendera uri mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma, naho uyu ukurikiranyweho iki cyaha yacitse Inzego zikaba zirimo kumushakisha.

Numubyeyi Rosine asize umwana umwe w’umukobwa.

Previous Post

RGB yasonanuye inyigisho z’ubuyobe zishinjwa Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda

Next Post

Musanze: Umushoferi yagonze umutandiboyi we

Next Post
Musanze: Umushoferi yagonze umutandiboyi we

Musanze: Umushoferi yagonze umutandiboyi we

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved