Mu mudugudu wa Migina, akagari ka Gihira, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, haravugwa urupfu rw’umwana w’umwaka n’igice witwa Ineza Shima Lierra waguye mu cyobo cyacukurwagamo amatafari.
Nyina w’uyu mwana, Marie, avuga ko ibyago byabaye ubwo yari agiye gushaka ubwatsi bw’amatungo, asiga umwana mu rugo. Ati:
“Nabwiye papa we nti gira umwana, njye ngiye gushaka ubwatsi. Nari mfite inajoro (igikoresho cy’abahinzi) ngiye kwahira. Nyuma y’amasaha make mama wacu wari uvuye ku isoko arampamagara ambwira ko umwana wanjye yaguye mu cyobo. Nahise mpamagara umugabo wanjye, arambwira ko byarangiye. Umwana yakurikiye abandi bana bavomaga amazi no gukina, bamubwira ngo agende akurikiye agacupa bari bafite, ahita agwamo, nta muntu wamujugunye.
Abaturage bavuga ko uru rupfu ari isomo rikomeye ku babyeyi, kuko ribibutsa ko bagomba kumenya abo basigira abana. Banemeza ko bikwiye gutanga umukoro wo gusiba ibinogo byose bisigaye byacukuwe ariko bitarafungwa.
Umwe mu baturage yagize ati:“Ni ugusiga abana ahantu hizewe, kandi aho hari icyobo cyangwa ikindi kintu cyateza impanuka tugafatanye kubyirinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, mu butumwa yohereje bwanditse, yemeje ayo makuru agira ati: “Nibyo koko, umwana wo mu muryango wa Fabrice yitabye Imana aguye mu cyobo bacukuyemo amatafari. Yajyanye n’abandi bana, ku bw’amahirwe make ahasiga ubuzima.”
Nyuma y’iri sanganya, abaturage bahise basiba icyo cyobo. Umurambo w’umwana wagejejwe mu rugo avanywe kwa muganga, kugira ngo hakurikizwe ibikorwa byo kumushyingura.




