Jürgen Klopp wasezeye mu mwuga wo gutoza mu mwaka wa 2024 yatangaje ko ntagahunda yo kongera gutoza afite.
Uwahoze atoza amakipe ndetse akaba yarubatse amateka akomeye Ku mugabane w’Uburayi Jürgen Klopp yatangaje ko atifuza kongera gukora uwo umwuga ndetse ko ntagahunda afite yo kubikomeza, gusa bamwe bavugaga ko yasezeye hakiri kare kujyeza ubwo mu minsi ishize ubwo hamenyekanaga ko Carlo Ancelotti watozaga ikipe ya Real Madrid yenda kujyenda bakagerageza kumuhuza n’iyi kipe ariko bikanga.
Yagize ati “ntago nkikeneye gutoza simbishaka ukundi sinakongera gufata ikipe ngo nyitoze byatuma nivanga muri byose nkuko byahoze Kandi ntago byakongera kuba ukundi.”
Jürgen Klopp w’myaka 58 y’amavuko mu kiganiro yatanze yagarutse Ku gikombe cy’isi cy’amakipe avuga ko aricyo gitekerezo kibi cyabayeho mu mateka y’umupira.
Yagize ati “Irushanwa rya Club World Cup (igikombe cy’isi cy’amakipe) n’icyo gitekerezo kibi cyane cyigeze gishyirwa mu mupira Wamaguru. Abantu batigeze na rimwe bagira aho bahurira n’ibikorwa bya buri munsi byumupira ni bo bari gutanga ibi bitekerezo.”
Yakomeje ati”ntinya ko umwaka utaha abakinnyi bashobora kuzaba bafite imvune batigeze bagira narimwe nibitaba bishobora kuba mu gikombe cy’isi cg nyuma yacyo.”
Uyu Mugabo yatoje amakipe arimo nka Liverpool na Borussia Dortmund nyuma yo kureka gutoza yigiriye gukora muri Red Bull, aho ashinzwe ibikorwa bya siporo ku isi yose.




