• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Joshua Baraka yakoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 18, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Joshua Baraka yakoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Joshua Baraka ukomoka mu gihugu cya Uganda nyuma yigihe kinini yifuza gukorana indirimbo  n’umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Bruce Melodie  byarangiye bibaye.

Barak yageze Ikigali kuwa Gatanu Taliki 15 Kanama 2025, ubwo yari aje mu Gitaramo cya DJ Pius cyo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki cyari kuba kuwa agatandatu Taliki 16 Kanama 2025 cyari bu bere muri kigali Univers.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Iki gitaramo cyari buzemo abahanzi batandukanye barimo Alyn sano, Mike Kayihura, Ruti Joel , Jules Sentore ,Dj Marnaud ndetse n’abandi.

Iyi yari inshuro ya kabiri Baraka ataramiye i Kigali aho bwambere aza yari aje kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki we avuga ko mbere aza yaje mu modoka rusange (Bus) gusa ubu yaje n’indege.

Akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga Cya Kigali i Kanombe yavuze ko afite gahunda yo kugirana ibuganiro n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Element, Mike kayihura n’abandi hakarebwa uko bakorana indirimbo.

Ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, yahuye kandi agirana ibiganiro na Bruce Melodie, ariko kiriya gihe ntibigeze bakorana indirimbo. Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ni bwo bombi bahuriye muri ‘Studio’ bakorana indirimbo.

Tuyitakire Joshua, Ushinzwe Itangazamakuru muri sosiyete y’umuziki ya 1:55 AM yabwiye InyaRwanda ati “Ku wa Gatanu barahuye, ubwo Baraka yari akigera mu Rwanda, ariko yari ananiwe. Uyu munsi (Ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025), rero bahuye baraganira, ndetse bafata amajwi y’indirimbo, kandi yarangiye.”

Baraka yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Nana ariyo yamutumbagije ,wrong place nizindi nynshi  gusa afitanye N’indirimbo na Kivumbi kingi  wa hano mu Rwanda yitwa Streets,

Baraka kandi  yakoranye n’abahanzi batandukanye Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien (Kenya).

Ikindi wamenya kuri Baraka nuko Mamawe avuka hano mu Rwanda hanyuma papa we akaba avuka muri kenya Baraka akaba yarakuriye muri Uganda, ibi byatumye bamwe bagenda bavuga ko avuka iwabo abandi nabo ngo n’uwacu, aho umuhanzi Bien soul wo muri kenya ejobundi yavuze ko aruwabo azageza kenya kure naho eddy kenzo wa Uganda nawe yavuze ko uyu musore ari uwabo ubwo hasigaye abo,mu Rwanda kuvuga ko nawe ari uwaho.

Namwe mutubwire ese muratekereza ko uyu muhanzi iwabo nyakuri twavuga ko arihe avuka?.

Previous Post

Abafana b’ikipe ya Arsenal batengushywe n’umukinnyi iyi kipe iherutse kugura

Next Post

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashimagije Donald Trump

Next Post
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashimagije Donald Trump

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashimagije Donald Trump

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved