Umuhanzi wo muri Uganda, Joshua Baraka, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru aho aje kwifatanya n’umwe mu ba Dj bakomeye hano,mu Rwanda Dj Pius
Joshua baraka uri mubagezweho haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yageze mu Rwanda kuri uyu wagatanu taliki 15 Kanama 2025 aho aje kwifatanya nabandi kwiziha isabukuru y’imyaka 15 Dj Pius amaze mu muziki .
Uyu muhanzi nyuma yo kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya kigali yerekanye akanyamuneze kagaragaza ibyishimo by’uko agarutse mu Rwanda, ndetse yanavuze ko yumva ko ari iwabo avuga ko yiteguye kubaha ibyishimo ndetse nibindi byiza bakwiye.
Yagize ati: “Nishimiye kugaruka i Kigali, njya mbona urukundo no gushyigikirwa mpabwa mu Rwanda, nishimiye kuba ngarutse ku nshuro yanjye ya gatatu. Maze igihe nitegura, nkora imyitozo, ndashaka kubaha ibintu byiza cyane.”
Uyu muhanzi ufite nyina w’Umunyarwandakazi avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo kuko havuka umubyeyi we.
Ndetse avuga ko hari abahanzi yifuza ko bakorana indirimbo hano mu Rwanda barimo Element, Bruce Melodie na Kivumbi king kuko abakunda cyane, akaba avuga ko bikunze yahava bakoranye indirimbo byamunyura cyane mbere yo gusubira iwabo.
Si joshua baraka gusa uzagaragara muri iki gitaramo kuko hazaba harimo abandi bahanzi nka Alyn Sano, Mike kayihura na Ruti Joel, mbere ho gato yuko uyu muhanzi aza mu Rwanda yari yabanje kunyura mu iserukiramuco rya Afro Nation 2025 aho avuga ko icyamujyanye cyari kuganira nabandi bahanzi akarebako yateza imbere umuziki we kandi byagenze neza cyane.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 muri Kigali Universe.




