Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) rwatangaje kuri uyu wa Kabiri ko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ahamijwe ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, gufasha imitwe yitwaje intwaro, gushishikariza intambara no gufata ku ngufu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryerekanye ko Kabila yagize imikoranire n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse n’ibihugu by’amahanga birimo u Rwanda, mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi no guteza umutekano muke mu gihugu.
Muri Gicurasi 2025, Sena ya RDC yari yemeye gukuraho ubudahangarwa (immunity) Kabila yari afite nk’uwigeze kuba Perezida, bituma ashobora gukurikiranwa mu nkiko ku byaha bikomeye ashinjwa.
Nubwo bimeze bityo, Kabila yakomeje kwihakana ibyo ashinjwa, abigaragaza nk’urubanza rwa politiki rugamije kumuca intege no kumuhindura umwanzi wa Leta.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gukomeza kongera umwuka w’ubushyamirane muri politiki ya RDC, cyane cyane hagati y’abashyigikiye Kabila n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi.
Hari kandi impungenge z’uko uburenganzira bw’umuburanyi butubahirijwe kuko yaburanishijwe adahari, bikaba bishobora guteza impaka mu rwego mpuzamahanga.
Nubwo igihano cy’urupfu kigihari mu mategeko ya Kongo, mu myaka myinshi ishize nticyigeze gishyirwa mu bikorwa kubera politiki yo kugihagarika (moratorium)




