• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Joseph Kabila wahoze ayobora RDC yamaze gusesekara mu Mujyi wa Goma

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 19, 2025
in Amakuru
0
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC yamaze gusesekara mu Mujyi wa Goma
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu.

Amakuru avuga ko Kabila wari umaze iminsi aba muri Afurika y’Epfo yageze i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu. Ni amakuru bamwe mu bantu bo muri AFC/M23 bahaye itangazamakuru, bavuga ko yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Kuva yava ku butegetsi, igihe kinini yakimaze muri Afurika y’Epfo aho yari mu masamo ndetse yanabaye muri Zimbabwe.

Ku wa 8 Mata nibwo byatangiye kuvugwa ko azasubira mu gihugu cye. Amakuru yavugaga ko hari hashize iminsi hari imyiteguro yo kumwakira, ndetse ko n’inzu azaturamo mu Mujyi wa Goma yaratunganyijwe.

Yari aherutse gushyira hanze inyandiko ivuga ko agiye gutaha “mu minsi iri imbere” kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya RDC ndetse afite n’abamushyigikiye benshi.

Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri akaba ubu ari Umuvugizi wa Moïse Katumbi, yari aherutse kwandika kuri X ati “Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya Iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”

Previous Post

Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zigiye kunyura mu Rwanda

Next Post

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 4 agasigarana ikariso yari yambaye

Next Post
Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 4 agasigarana ikariso yari yambaye

Nyamasheke: Umusore w'imyaka 18 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4 agasigarana ikariso yari yambaye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved