Abaraperi barimo Bull Dogg ,barimo Jay C na Bushali nyuma yo kuva muri MTN Iwacu Muzika Festival mu mpera z’icyumweru gishize bikojeje mukabyiniro baha hurira n’uruvagusenya.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo habaye igitaramo Cya MTN MTN Iwacu Muzika Festival cyari cyabereye i Rubavu ubwo cyari cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye bagiye gutanga ibyishimo ku bafana babo i Rubavu, nyuma y’ibyo bamwe mu bahanzi bari bataramiye irubavu barimo Bushali, Bull Dog na Jay C bagiye mu kabyiniro imvururu zikavuka bakarwana.
Ibi byabereye ahizwi nko kwa “Nyanja”gusa mbere y’uko baza aho bari babanje gusohokera mu biroro bya White Party, nyuma baza kwrekeza aho kwa Nyanja bahahurira nabandi bashaka kubasagarira havamo imirwano.
Mu kiganiro umuraperi Jay C yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE yavuze ko basohokeye aho barikumwe n’imiryango yabo, Batari bagiye guteza akavuyo.
Ati “Nyuma yo gukora igitaramo, twafashe umwanya wo kujya kuruhukana, twanyuze ahitwa ‘Lake Side’ hari habereye ibirori bya ‘white party,’ ntitwahatinda ahubwo dushaka no kunyura mu kabyiniro kamwe.”
Jay C yavuze ko basohotse bageze ku muryango bahura n’igikundi cy’abafana basa nkaho bagasomye barabasagarira birangira havuyemo imirwano.
Yakomeje agira ati “Twasohotse dusize abo mu miryango yacu twari kumwe imbere, twe twari tugiye gufata akayaga. Tugeze ku muryango duhura n’igikundi cy’abantu bagera ku icyenda barimo n’abakobwa, baza badusanga ubona ko basinze. Baje badusanga dusa n’abigiye hirya kuko byagaragaraga ko batameze neza, bo bahita babifata nk’aho ngo tubasuzuguye”.
Icyo gikundi cyatangiye kuvuga amagambo mabi bashaka kubumvishako babasuzuguye kandi ari abafana babo, batangira kubasagira ngo baba kubite.
Jay C yavuze ko nta kindi bari gukora uretse kwirwanaho kuko n’akabyiniro kari gafite ushinzwe umutekano umwe nawe cyaneko nawe ntacyo yigeze abafasha.
Ati “Urumva bari bafite ushinzwe umutekano umwe, nawe yari arinze umuryango ntabwo yigeze aza kudukiza. Byabaye ngombwa ko twirwanaho mu ntambara yamaze iminota itari mike. Ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko ntawahagiriye ikibazo.”
Jay C yavuze ko Polisi y’u Rwanda yaje kuhagera bamwe bagatabwa muri yombi yamaganira kure ibivugwa ko banyweye inzoga bakabura ayo kwishyura bikaba aribyo ngo byaba byateje uyu mu Rwano
Ati “Niba se wabonye amashusho koko hari umuntu ukora muri kariya kabyiniro wabonye turwana? None se twari kuba twambuye tukarwana n’abakiliya? Ntabwo ari byo.”




