Umukinnyi wa Filime Jason Momoa ukomoka muri Leta Zunze ubumwe Z’Amerika nti yorohewe kuko bakomeje ku mwanjama azira kogosha ubwanwa yari amaranye imyaka itandatu nubwo yagerageje kubumvisha impamvu yabikoze.
Umukinnyi wa filime jason Momoa wamenyekanye nk’umukinnyi wa filime za kunzwe n’abatari bake amerewe nabi azira kuba yogoshe ubwanwa bwe yari amaranye imyaka igera kuri itandatu atarabukoraho narimwe, ibi akaba yabihisemo kubera gushaka kugaragara mu isura nshsya.
Ibi yabisabwe n’umuyobozi wa filime yitwa Dune Denis Villeneuve washakaga ko uyu Jason agaragara mu isura nshya kugirango asubire gukina bisanzwe nk’umukinnyi Duncan idaho Mu gice cya gatatu cy’iyo Filime.
Ubu bwanwa bwari bumaze kuba ikimenyetso kimuranga, bukaba bwaragiye bumufasha ahantu hatandukanye aho yagiye akina muri filime nyinshi kandi nziza zakunzwe cyane nka Justice League ,Aquaman ,The Lastman hunt ,Game of Throne ndetse nizindi nyinhi aho yagiye azikinamo abufite.
Kuvanaho ubwanwa byatunguye abakunzi be bavuga ko jason bari bazi atariwe barikuboma ubu abandi bakavuga ko kuba yagaragaye yavanyeho ubwanwa byakuyeho umwihariko yari afite abandi bo batangaje ko bumva ko batagifite umuhate wo kuba bakurikira ibintu bye cg ngo bamurebe.





