Jadon Sancho ibyo yakoze ashaka kwerekana ko akunda umukunzi we byamubereye ikibazo gikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United , jadon Sancho hashize iminsi mike avugwa mu rukundo n’umuraperi kazi Saweetie, kuri ubu ntago yorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga azira kwishyiraho Tattoo inyuma ku ijosi rye akandikaho izina Qiava, ari naryo zina ry’umukunziwe saweetie.
Aya magambo yahujwe n’izina rya kabiri ry’umuraperikazi Saweetie, ari ryo Quiava, gusa rikaburamo inyuguti imwe “u.”
Uyu mukinnyi uhembwa amafaranga angana n’ibihumbi 300 by’amapawundi nyuma yo kwandikaho iryo zina byahise bivugwa lo yaba ari mu rukundo n’uyu muraperikazi Saweetie wamenyekanye mundirimbo nka lcy Grl.
Gusa ntawushimisha bose kuko bamwe bari kuvuga ko ari ikimenyetso gikomeye cyerekana urukundo rwabo abandi bo bakaba bavuga ko ari ubushishozi buke kwishushanyaho Tattoo y’umukunziwe ku rukundo rutaramara igihe cyane ko nta mumaro wabyo, bikaba bikomeje kuba urwenya imbere y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abafana be.
Umwe mu bafana yanditse agira ati: “Quavo ntiyigeze abikora. YG na we ntiyigeze abikora. Ariko Sancho koko yego abazumgu bagira urukundo nyakuri ariko kwishushanyaho izina ryumuntu mu rukundo rutaramara umwaka ni ubuswa.”





