Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Max’ na Kwikiriza William wamenyekanye nka ‘William Kadu’, bagiye kwerekeza kuri radiyo nshya ya Urban Radio.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, ni bwo William Kadu yatanze ibaruwa isezera kuri Radio Flash yari amaze imyaka 10 akorera nk’umunyamakuru w’imikino.
Ni umwanzuro waje nyuma y’uko ari umwe mu begerewe n’ubuyobozi bwa radiyo nshya ya ‘Urban Radio’, izatangira kumvikanira ku murongo wa 106,7 mu ntangiriro za Kanama 2025.
Undi wegerewe n’iyi radiyo ni Jado Max wakoraga kuri Kiss FM, uyu na we akaba yaramaze kuyisezeraho mu gihe yitegura kujya gukorana na William Kadu mu kiganiro cy’imikino no kuyogeza.
Jado Max na William Kadu bakoranye kuri Flash FM mu gihe cy’amezi make hagati ya 2016 na 2017.
Urban Radio igiye gutangizwa n’abarimo Arstide Gahunzire wamenyekanye cyane mu myidagaduro by’umwihariko mu kureberera inyungu z’abahanzi, ikaba ari radiyo izumvikanaho ibiganiro by’imyidagaduro, iby’imikino n’ibya politiki.




