• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Jabana: Umusozi waridukiye abahinzi bari bagiye guhinga

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 12, 2025
in Amakuru
0
Jabana: Umusozi waridukiye abahinzi bari bagiye  guhinga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu murenge wa Jabana, mu kagari ka Bweramvura, mu karere ka Gasabo, ahazwi nko Mugiki, umusozi waridutse umanuka  aho abahinzi bari bari guhinga harimo umugabo umugore ndetse n’umwana imana ikinga akaboko .

Nubwo nta wakomeretse, bimwe mu bikoresho by’abahinzi byangiritse. Itangazamakuru ryaganiriye n’abaturage  maze umwe muri bo avuga ati:

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

“Nari ngiye gutera imiteja. Umugore wanjye n’umwuzukuru bari impande yanjye. Afata umwuzukuru amushyira mu ngobyi, atangira gusoroma intoryi. Ako kanya itaka rihita rimanuka. Nanjye ibitaka byaranyirukankanye. Umugore wanjye yirutse yibagirwa umwana, aragaruka kumuzana. Mu kumuzana asigamo telefone n’imyenda y’ingobyi, byose bigwirwa n’itaka.”

Undi nawe yagize ati:

“Nari mu murima nsoroma intoryi, mpetse umwana. Ndamwururutsa ngo nsorome neza intoryi n’ibi biringanya, ntereka ingobyi na telefone hasi. Ngiye kumva numva ibintu biturutse inyuma. Ndebye aho duhagaze mbona ubutaka buraturitse, buracitse. Ndebye inyuma mbona itaka riza ryiruka, ubwoba buranyica ndiruka, ariko nibuka ko nsize umwana. Nsubira inyuma mushitura mfashe akaboko ngenda nurreretse  itaka riza ryiruka ritwikira ya telefone n’ibindi, ariko ku bw’amahirwe turarokoka.”

Nubwo Imana yakinze akaboko ikarinda ubuzima bw’abantu, imyaka bari barahinze  irimo intoryi, imboga, n’ibindi bihingwa  byangiritse bikomeye, ku buryo nta musaruro uzaboneka.

Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ema Claudine Ntirenganya, ariko ntibyashoboka.

Gusa ubuyobozi bw’Akagari ka Bweramvura, bufatanyije n’abafatanyabikorwa, bwatangaje ko ku wa mbere aba baturage bazabarurwa, hagasuzumwa ibyabo byangiritse kugira ngo bashyigikirwe no mu buryo bw’ubutabazi, mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Previous Post

Gasabo: Umugabo utamenyekanye imyirondoro yasanzwe inyuma y’uruganda rukora isukari rwa Kabuye yapfuye

Next Post

Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose

Next Post
Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose

Ruhango: Umuturage yabyutse asanga umurima warimo ikawa yari yaguze zatemwe zose

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved