• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

“Iyo ntinjira mu buhuza, ntabwo ibihugu byombi byari kwinjira mu biganiro” Trump avuga ku kibazo cy’u Rwanda na RDC

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 28, 2025
in Uncategorized
0
“Iyo ntinjira mu buhuza, ntabwo ibihugu byombi byari kwinjira mu biganiro” Trump avuga ku kibazo cy’u Rwanda na RDC
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyo atagira uruhare mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibihugu byombi bitari kubyinjiramo ahubwo ibintu byari kurushaho kugana ahabi.

Perezida Trump ari mu rugendo muri Ecosse aho yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko yagize uruhare mu guhagarika intambara esheshatu.

Ku kibazo cy’u Rwanda na RDC, Perezida Trump yavuze ko gukemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi byaturutse ahanini ku ruhare rwe.

Ati “Iyo ntinjira mu buhuza, ntabwo ibihugu byombi [byari kwinjira mu biganiro bigamije gushaka amahoro], nta n’ubwo batekerezaga uburyo bwo kumvikana. Byari ibintu bikomeza kubaho kandi nta muntu wari kujya muri ibyo bice kuko yari kwicwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu byamufashije gukemura ibibazo by’intambara harimo n’ikijyanye n’uko ibihugu byombi byifuzaga gukorana ubucuruzi na Amerika.

Ati “Bakunda Trump, barifuza gukorana ubucuruzi na Trump, barifuza ko tugura umutungo kamere wabo, barashaka kuduha umutungo kamere wabo.”

Perezida Trump yavuze ko nyuma yo kumenya iby’iki kibazo, yafashe icyemezo cyo guhamagara bagenzi be, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nari mbazi mu buryo buziguye, ndabahamagara ndababwira nti ‘mureke turangize intambara. Nta kintu kindi nshaka iyi ntambara igikomeje.’”
Yaboneyeho kwibutsa ko mu minsi mike iri imbere azahura n’abayobozi b’ibihugu byombi, mu ruzinduko bazagirira muri Amerika.

Ati “None ubu twarangije intambara, nk’uko mubizi ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga [b’u Rwanda na RDC] baje hano mu bihe bishize ndetse na ba Perezida b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kuza [muri Amerika] mu bihe biri imbere.”

Ku wa 27 Kamena, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikije ku kibazo cya FDLR mbere yo kuyashyiraho umukono.

Iki kibazo kiri mu bigomba kubanza gukemurwa aho RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Mu masezerano yasinyiwe i Washington, impande zombi zashyigikiye ibiganiro hagati y’Ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC biri kubera i Doha muri Qatar.

Muri ibyo biganiro, amahame yashyizweho umukono hagati y’impande zombi, hagaragajwe ko yuzuzanya n’amasezerano yasinyiwe i Washington.

Mu gihe ibintu byose byaba biri ku murongo, byitezwe ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bazahurira i Washington bagashyira umukono ku masezerano agamije amahoro.

Previous Post

Ubuhamya bw’umugore umaze gushaka abagabo 12 bose batandukana

Next Post

Amafoto: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali ifite agaciro ka miliyari 36 Frw

Next Post
Amafoto: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali ifite agaciro ka miliyari 36 Frw

Amafoto: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali ifite agaciro ka miliyari 36 Frw

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved