Urwego rushinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda rwatangaje ko guhera kuri uyu wa 26 Mutarama 2026, abafatabuguzi batuye mu Mujyi wa Kigali bazajya basaba serivisi zimwe zijyanye n’amazi banyuze ku rubuga rwa IremboGov.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, uru rwego rwatangaje ko serivisi zirimo gusaba amazi bwa mbere, gusaba konteri y’inyongera, ndetse no gusaba gusubizwa amazi, zose zizajya zikorwa hifashishijwe urubuga rwa Irembo.
Iyi gahunda yatangiriye ku batuye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kuyigerageza, aho biteganyijwe ko nyuma y’igihe gito, izagezwa mu gihugu hose kugira ngo yorohereze abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abaturage basabwe gukoresha uru rubuga rw’ikoranabuhanga mu gusaba izi serivisi, kuko ruzabafasha kugabanya ingendo, gutakaza umwanya no koroherezwa mu gukurikirana aho dosiye yabo igeze.
Uru rwego rwasabye abafatabuguzi kwitabira iyi gahunda nshya no gukomeza gutanga ibitekerezo bizafasha mu kuyinoza mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu.


![Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]](https://edia.rw/wp-content/uploads/2025/06/InShot_20250625_132256085-120x86.jpg)


