Israel yagabye igitero cy’indege kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nzeri 2025 i Doha muri Qatar, igamije kwica bamwe mu bayobozi bakuru ba Hamas bari mu nama iherereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Ni ubwa mbere Israel igabye igitero ku butaka bwa Qatar, ibintu byakuruye impaka ndende ku rwego mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’ingabo za Israel (IDF) n’urwego rw’ubutasi rwa Shin Bet byatangaje ko icyo gitero cyari kigamije kurimbura bamwe mu bayobozi ba Hamas bashinjwa kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba, by’umwihariko icyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye ubuzima bw’Abanyisirayeli amagana.
Amakuru ava mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko abayobozi ba Hamas barimo Khalil al-Hayya na Khaled Mashal bari mu nama ubwo igitero cyabaga, ariko bakarokoka.
Nubwo abo bayobozi bakuru barokotse, igitero cyahitanye abantu batanu barimo:
Himam, umuhungu wa Khalil al-Hayya
Jihad Abu Labal, wari umuyobozi w’ibiro bye
Abarinzi batatu ba Hamas
Umupolisi wa Qatar wari mu nshingano z’umutekano.
Guverinoma ya Qatar yamaganye icyo gitero yita “igikorwa cy’ubugwari n’iterabwoba rikorwa na Leta,” ivuga ko ari ugusuzugura ubusugire bwayo. Doha yavuze ko izitangira uburenganzira bwayo ndetse inashinja Israel gusenya ibiganiro byari bigamije gusubiza amahoro mu karere no kurekura ingwate.
Iki gitero cyamaganywe n’inzego mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye harimo, umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ibihugu by’Abarabu birimo Saudi Arabia, Misiri, UAE na Turukiya byagaragaje impungenge z’uko gishobora guhungabanya umutekano w’akarere.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko “atishimiye na gato” igitero cyabereye ku butaka bwa Qatar, igihugu cya hafi na Washington. White House yatangaje ko yabwiwe iby’igitero nyuma y’uko gitangiye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari ugusuzugura amategeko mpuzamahanga no gusenya intambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’amahoro.
Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora guhungabanya ibiganiro byari bigamije gusinya agahenge no kurekura ingwate ziri mu maboko ya Hamas. Israel yo yatangaje ko nubwo abayobozi bakuru barokotse, izakomeza kubashakisha “cyane ko nta hantu na hamwe bazaba bafite umutekano.”




