Minisitiri w’Intebe uri mubavuga rikumvikana mu mutwe wa Houthi muri Yemen.”Ahmad Ghaleb al-Rahwi, hamwe n’abandi ba Minisitiri barimo bamwe bo ku rwego rwo hejuru, baguye mu gitero cy’indege cyagabwe n’Ingabo za Israheli mu murwa mukuru Sana.
Umukuru w’Inama y’Ubutegetsi bwa Houthi, Mahdi al-Mashat, yemeje urupfu rw’aba bayobozi, avuga ko n’abandi bantu benshi bakomerekejwe, ariko ntiyatangaje amazina yabo cyangwa umubare nyawo.
Ku ruhande rwa Israheli, Ingabo zayo zatangaje ku wa Gatanu ko,icyo gitero cyari kigamije kwibasira abayobozi bakuru barimo umugaba mukuru w’ingabo, Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abandi bayobozi b’ingenzi, ariko hakaba hagikorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane neza ibyavuye mu gitero. Nta gihamya iragaragaza niba Minisitiri w’Ingabo wa Houthi ari mu bishwe.
Nyuma y’urupfu rwa Rahwi, umu Depite we Mohamed Moftah yahise ahabwa inshingano zo gusimbura Minisitiri w’Intebe, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu. Rahwi we yafatwaga nk’umuyobozi wo kuruhande ariko atari mu itsinda ry’imbere rifata ibyemezo by’ingenzi bya Houthi.
Ingabo za Israheli zavuze ko zagabye igitero ku nyubako mu murwai Sana aho abayobozi bakuru ba Houthi bari bateraniye, zigashimangira ko yari “operasiyo ikomeye” yateguwe binyuze mu makuru y’iperereza no kugenzura ikirere. Abategetsi b’Israheli bavuze ko ku wa Kane intego zari ahantu henshi, aho abayobozi ba Houthi bari bateraniye bareba ijambo ry’umuyobozi wabo Abdul Malik al-Houthi
Umutwe wa Houthi usanzwe ushyigikiwe na Iran, umaze igihe ugaba ibitero ku mato anyura mu Nyanja Itukura, uvuga ko ari ibikorwa byo kwifatanya n’Abanya-Palestina bo muri Gaza. Gusa nabo barashe ibisasu kuri Israheli, byinshi muri byo bikurwaho n’ubwirinzi bwa gisirikare bwa Israheli.
Ku rundi ruhande, Israheli ikomeje kwihimura igaba ibitero ku duce dutandukanye tugenzurwa na Houthi, birimo n’icyambu cya Hodeidah, gifatwa nk’ingenzi mu bukungu bwa Yemen.




