• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ryahagaritswe gukorera ku butaka bwa Congo rishinjwa gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 20, 2025
in Amakuru
0
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC yamaze gusesekara mu Mujyi wa Goma
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabange Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu, rishinjwa gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Nico-Premion, rivuga ko guhera ku wa 19 Mata 2025, ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ritemerewe gukorera muri RDC.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

PPRD ishinjwa kuba nta ho yigeze yamagana u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no kuba Kabila, umuyobozi w’ikirenga wayo, ari i Goma, umujyi ugenzurwa n’inyeshyamba

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko guhagarika PPRD muri RDC ari umwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko n°04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigenga amashyaka ya politiki.

Yasobanuye ko PPRD yarenze ku mategeko agenga amashyaka ya politiki, ndetse n’inshingano agomba kubahiriza ku bijyanye n’ubusugire n’ubumwe bw’igihugu.

Iyi Minisiteri yanatangaje ko igiye kurega ishyaka rya Kabila mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kugira ngo abayobozi baryo bagezwe imbere y’ubutabera baregwa ubugambanyi n’ibindi byaha bikomeye.

Ku wa 7 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yari yatangaje ko abayobozi bakuru muri PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Ku wa 8 Werurwe, Umushinjacyaha wa Gisirikare, Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin, yasabye Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadari, kwitaba ku itariki ya 10 Werurwe.

Col. Ntambwe yahamagaje kandi Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere, kugira ngo bahe ubutabera ibisobanuro.

Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe nyuma y’aho abayobozi bo muri RDC, barimo na Perezida Félix Tshisekedi, bashinje Kabila gufasha AFC/M23. Ni ikirego PPRD yateye utwatsi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahaye gasopo amashyaka yose akorera muri Congo ko uzagaragaza kutamagana u Rwanda na AFC/M23 azafatwa nk’udashyigikiye ubumwe bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.

Previous Post

Kenya: Umukecuru w’imyaka 94 wari warafunzwe azira kwiba ubwatsi yarekuwe

Next Post

Ruhango: Perezida w’Urugaga rw’Abikorera yitabye Imana

Next Post
Ruhango: Perezida w’Urugaga rw’Abikorera yitabye Imana

Ruhango: Perezida w’Urugaga rw’Abikorera yitabye Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved