• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Iran na Israel bigiye guhagarika intambara

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 24, 2025
in Amakuru
0
Israel yarashe Television ya Iran
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.

Minisitiri Abbas avuga ko aka gahenge kemeranyijweho nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abisabye ibihugu byombi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Trump, Truth Social, buvuga ko guhagarika intambara hagati ya Iran na Israel nyuma y’ubwumvikane, bitangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amasaha atandatu abisabye ibihugu byombi.

Perezida Trump yavuze ko habayeho ubwumvikane bwuzuye hagati ya Israel na Iran, bwo guhagarika intambara yose mu gihe cy’amasaha nk’atandatu kuva abitangaje.

Gusa aka gahenge gasabwe nyuma y’igitero cya Irani yagabye ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma yuko America na yo yari yayigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

Ni itangazo Iran yagaragaje ibinyujije kuri televiziyo y’Igihugu, ryari rikubiyemo ko igitero cyagenze neza gikozwe n’igisirikare cyayo, mu gusubiza ubushotoranyi bwa Amerika.

Iki gitero cyabaye mu gihe Qatar yari yafunze ikirere cyayo nk’uburyo bwo kwirinda mu gihe yatekerezaga ko Iran ishobora kugabayo ibitero.

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora misile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

Nubwo hemeranyijwe agahenga ku mpande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Iran yarashe ibisasu inshuro eshatu mu Majyepfo ya Israel, bihitana abantu batatu.

Nyuma y’ibi bitero byamaze isaha, Israel yatangaje ko yafunguye ikirere cyayo kugira ngo indege zishinzwe ubutabazi n’izindi ziri mu bikorwa byihutirwa zishobore gukora ingendo.

Iran yavuze ko niyongera gushotorwa na yo nta kabuza izongera ikarasa ibindi bigo bya gisirikare bya Amerika

Previous Post

NRM yatangaje ko Yoweri Kaguta Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda

Next Post

Cyber-Violence, an Emerging New Reality for Many Indonesian Women

Next Post

Cyber-Violence, an Emerging New Reality for Many Indonesian Women

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved