• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 17, 2025
in Uncategorized
0
Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Imirwano ikomeye yadutse hagati y’amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo, usanzwe ukorana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yahitanye umukamando umwe.

Iyo mirwano yabereye mu gace ka Kikonde, muri Gurupoma ya Baskikalangwa, Segiteri ya Ngandja, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Amakuru yemezwa n’inzego z’abaturage avuga ko ayo matsinda yombi akomoka ku ishami rya Forces des Autodéfenses de Biloze Bishambuke (FABB).

Umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile muri ako gace yagize ati:

“Imirwano yadutunguye, umukamando umwe yahise apfa, abaturage bahita bihisha mu ngo zabo kandi ibikorwa byose birahagarara.”

Undi wo muri sosiyete sivile nawe yemeje ko:

“I Kikonge hafi ya Sebele, amatsinda abiri ya Wazalendo yarwanye hagati, umwe muri bo ahasiga ubuzima.”

Nubwo ubu imirwano yacogoye, haracyari ubwoba ko ishobora gusubukura, kuko ayo matsinda akomeje kwiyegeranya no gushinga ibirindiro muri ako gace.

Abaturage bavuga ko ibi byerekana ukutumvikana kwari kimaze iminsi hagati y’abarwanyi ba Wazalendo, bamwe bashinjwa ibikorwa by’ubujura n’urugomo rubangamira rubanda.

Previous Post

Rubavu: Yafashwe yiba ibitoki basanga afite n’urumogi

Next Post

Rwamagana: Umusore yateye icyuma umukunzi we bari bararanye

Next Post
Rwamagana: Umusore yateye icyuma umukunzi we bari bararanye

Rwamagana: Umusore yateye icyuma umukunzi we bari bararanye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved