Umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda Augustin Ngabonziza, wamamaye kuva mu myaka ya za 1980, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize uburwayi. Amakuru y’itabaruka rye yemejwe n’umukobwa we, Diane Mutoniwase.
Mutoniwase yavuze ko se yari amaze ibyumweru bitatu arwariye mu Bitaro Bikuru bya CHUK biherereye i Kigali, aho yari arwaye indwara ya diyabete (diabetes) imaze igihe imuhangayikishije.
Ngabonziza yibukwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kubaka no gukuza umuziki nyarwanda binyuze mu bihangano byuzuye ubutumwa, indangagaciro n’ishema ry’igihugu.
URUGENDO RWE MU MUZIKI
Augustin Ngabonziza yatangiye umuziki mu 1979 afite imyaka 18, atangira kuririmba no gucuranga mu matsinda y’urubyiruko n’ahantu hatandukanye. Umwuga we watangiye kumenyekana cyane mu mpera z’imyaka ya za 1980, ubwo yahimbaga indirimbo zaje guhinduka umurage nyarwanda.
Mu rugendo rwe rw’umuziki yabarizwaga muri Orchestre Les Citadins, rimwe mu matsinda yakunzwe cyane mu Rwanda rwo hambere.
Mu mpera z’imyaka ya za 1980, yashyize ahagaragara indirimbo “Sugira Usagambe Rwanda”, yahindutse imwe mu ndirimbo zubatse ishema n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ikomeza gucurangwa ku maradiyo kugeza n’uyu munsi. Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iri mu ndirimbo zanditse neza kandi zifite agaciro kanini mu mateka y’umuziki nyarwanda.
Yanditse kandi aririmba indirimbo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, “Have Winsiga” n’izindi, zatumye azamuka mu ntera aba umwe mu bahanzi bubashywe kandi bakunzwe.
Mu 2000, yafatanyije na Kaliwanjenje, Abdul Makanyaga, Deo Santos n’abandi bashinga Orchestre Irangira, yari igamije gusigasira umwimerere w’umuziki nyarwanda no kuwushyira mu buryo bugezweho.
Indirimbo “Ancilla”,ni imwe mu zamugize kimenyabose, yayisubiyemo mu buryo bushya hamwe na Orchestre Irangira, biyiha ubundi buzima ndetse ikongera kugera ku rubyiruko rw’iki gihe.
Mu 2019, yasubiyemo indirimbo “Sugira Usagambe Rwanda” afatanyije na nyakwigendera Kizito Mihigo, byongera kuwusubizaho izina ryo mu muziki w’iki gihe no kuyigira indirimbo y’ibihe byose.
Nubwo imyaka yagendaga yisunika, Ngabonziza ntiyacitse intege mu muziki. Yakomezaga gucuranga no kuririmba mu bukwe, ibirori bitandukanye no mu tubari two hirya no hino mu gihugu, aho yakundwaga kubera ijwi rye n’ubunyamwuga mu muziki wa.
UBUZIMA N’ICYO ASIGIYE UMUZIKI NYARWANDA
Ngabonziza yari azwi nk’umuntu wicisha bugufi, urangwa n’umutima utanga n’urukundo rw’igihugu. Abamuzi bemeza ko yari umuhanzi w’inararibonye wahawe impano yo guhuza injyana, amagambo n’ubutumwa, bigafasha mu gukura no gutunganya umuziki w’u Rwanda mu bihe byawugoye.
Mu rugendo rwe, yasize umusanzu ukomeye mu gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye, n’urugero rwo kubaha umuziki nk’umwuga ukeneye umurava n’inyota yo gukora ibihoraho.
Ngabonziza yasize abana babiri, mu gihe umugore we yitabye imana mbere ye.
Imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro irateganyijwe, kandi amakuru arambuye azatangazwa mu minsi ya vuba.
Turakomeza kuyakurikirana tuyabagezeho.




