• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Inkuru ibabaje! Umuhanzi Chriss Eazy waruherutse gupfusha mama we yapfushije Nyirakuru

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 24, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Inkuru ibabaje! Umuhanzi Chriss Eazy waruherutse gupfusha mama we yapfushije Nyirakuru
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyirakuru w’umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025, azize uburwayi bwa diyabete (Diabetes) yari amaranye igihe.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, watangake ko yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga bamukurikirana umunsi ku wundi.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Nyirakuru wa Chriss Eazy, ni umwe mu bantu bamubereye hafi kuva mu bwana bwe kugeza ku rwego yagezeho mu muziki.

Uwo muryango watangaje ko yari afite urukundo rukomeye ku muziki w’umwuzukuru we, ndetse hari n’amashusho yafashwe ari kumwe na Chriss Eazy babyina indirimbo ze mu modoka, ariko atigeze ashyirwa ahabona.

Yakundwaga cyane na benshi bazaga kwa Chriss Eazy, dore ko ari na we wamufashije kwiyubaka nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara.

Abari hafi y’uyu muryango bavuga ko igikomere cy’urupfu rw’umukobwa we (nyina wa Chriss Eazy) cyamugoye cyane kugikira, ari na cyo cyarushijeho kumusonga mu minsi ya nyuma.

Urupfu rwe rubaye nyuma y’iminsi 11 gusa Nyina wa Chriss Eazy na we atabarutse ku wa 13 Kamena 2025.

Ni inkuru ikomeje gushegesha umuryango wa Chriss Eazy, inshuti ze n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.

Ibikorwa byo kumusezeraho no kumushyingura birategurwa n’umuryango we, bikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Previous Post

Cyber-Violence, an Emerging New Reality for Many Indonesian Women

Next Post

Gatsibo: Yagiye kwanika imyenda afatwa n’umuriro ahita apfa

Next Post
Gatsibo: Urujijo ku murambo w’umukarani wasanzwe ku muhanda

Gatsibo: Yagiye kwanika imyenda afatwa n'umuriro ahita apfa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved