U Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byatangije gahunda nshya igamije kugeza ingufu zisukuye zo gutekesha (gaz) ku ngo zigera ku bihumbi 50 hirya no hino mu gihugu. Uyu mushinga ugamije guteza imbere uburyo bwo guteka budahumanya ikirere, bwita ku bidukikije kandi butuma abaturage babaho neza kurushaho.
Iyi gahunda izamara umwaka n’igice, ikazatangirira mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rwamagana, Musanze, Muhanga na Huye. Intego nyamukuru ni ugufasha Abanyarwanda kuva ku ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, bikomeje gutera ingaruka ku bidukikije no ku buzima bw’abantu, bakagana uburyo bwa gaz burambye kandi buboneye.
Mu rwego rwo gufasha cyane cyane abaturage bafite amikoro make, biteganyijwe ko bazahabwa ibikoresho bya gaz ku giciro gito. Ibyo bikoresho bizaba bigizwe n’amashyiga abiri ya gaz, icupa rya gaz rifite ibilo 12, ndetse n’igikoresho gifasha kugura gaz mu buryo bworoheje bwa buri munsi.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2025, uhera mu Mujyi wa Kigali, ukaba waramaze no kugera mu Turere twa Musanze na Rwamagana. Kugeza ubu, abaturage basaga ibihumbi bitandatu bamaze guhabwa ibyo bikoresho, kandi biteganyijwe ko gahunda izagera no mu tundi turere mu minsi iri imbere.




