Ingabo z’u Burundi zikomeje guhura n’igitutu gikomeye mu mirwano iri kubera mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho.
Amakuru aturuka mu masoko yizewe yo muri Teritwari ya Fizi avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama, ahagana saa kumi n’imwe, aho impande zombi zasakiranye mu gace ka Baruta.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana ku musozi wa Baruta, ahasanzwe hari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi. Mu masaha ya saa mbili, imirwano yari imaze kwaguka igera mu gace ka Rwitsankuku, aho byarushijeho gukara ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zigatabazaga indege zitagira abapilote (drones) z’intambara.
Amakuru akomeza avuga ko ahagana saa yine za mu gitondo, abarwanyi ba Twirwaneho bashoboye gusubiza inyuma ihuriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo, banigarurira umusozi wa Baruta.
Uyu musozi ufite agaciro gakomeye mu by’igisirikare, kuko uri ku rwego rwo hejuru rutuma uwufite abona neza Minembwe n’ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma yo gutsindwa, amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zahungiye mu ishyamba rya Zéro.Nubwo mu masaha ya saa tanu imirwano yaje kugabanuka by’agateganyo, yongeye kubura ahagana saa kumi z’umugoroba.
Muri iyo mirwano, Twirwaneho bivugwa ko yashoboye kurasa imwe muri drone ebyiri zakoreshejwe n’uruhande bahanganye.
Amakuru agera ku bitangazamakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zambuwe ibirindiro bitanu, birimo n’ibyo ku gace kazwi nka Kuwumuzungu, kari ku musozi wa Baruta.
Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje hafi y’agace ka Point-Zéro, gafatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane muri Teritwari ya Fizi.
Abasesenguzi b’akarere bemeza ko mu gihe Point-Zéro yafatwa, Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23 basanzwe bafitanye imikoranire ya gisirikare baba bafunguye inzira igana mu mujyi wa Baraka, uwa gatatu mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.




