mu majyaruguru ya Bunia, habayeho kurasana hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ingabo za Uganda (UPDF), bituma abasirikare babiri ba FARDC bahasiga ubuzima, mu gihe undi yakomeretse.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 02 Ukuboza 2025, ahagana saa yine za mu gitondo, ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa teritwari ya Djugu. Ako gace kari mu birometero 75 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia, kandi gasanzwe kabamo ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’Ibihugu byombi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Amakuru aturuka mu bayobozi b’inzego z’ibanze avuga ko ubu bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana kwabaye nyuma y’uko abasirikare ba Uganda bafashe abaturage babiri bakekwagaho kuba ari abarwanyi b’mutwe wa CODECO. Ibyo byatumye hari abasirikare ba FARDC bajya mu birindiro bya UPDF basaba ko abo baturage barekurwa, ariko bituma habaho amakimbirane yakurikiwe no kurasana.
Hari andi makuru anavuga ko hari abasirikare ba UPDF bari banyoye inzoga barashe mu nkambi ya FARDC, bituma impande zombi zitangira kurasana.
Uretse kubura ubuzima ku basirikare babiri ba FARDC, barimo n’umurinzi w’umuyobozi wa Djugu, bivugwa kandi ko ingabo za Uganda zajyanye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK-47, udusanduku tw’amasasu, magazini esheshatu zuzuye, ndetse n’amafaranga ya Congo angana na miliyoni 1.6.
Kugeza ubu, inzego bireba ntiziratangaza icyemezo ku mugaragaro ku by’iri rasana ariko iperereza ririmo rirakorwa kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ibyagezweho mu gukemura iki kibazo.




