Abafana b’ikipe ya Real Madrid batewe impungenge n’uburwayi bw’umukinnyi Kylian Mbape amaranye iminsi bwatumye atakaza ibiro bitanu.
Umukinnyi Kylian Mbape kuri ubu ufite imyaka 26 yamavuko ubarizwa mu ikipe ya Real Madride amaze iminsi ashegeshwe n’indwara y’inda ituma yumva agira isesemi ndetse no gucibwamo (gastroenterite).
Iyi ndqara yamwatatse ubwo ikipe yabo yakinaga na Al-Hilal, iyo ndwara yamuviriyemo kumara iminsi adakora imyitozo
Gusa mbape byamwanze mu nda ajya gukora imyitozo ya Real Madrid muri iki cyumweru kubera ko iyi kipe iri kwitegura gukina igikombe cy’Isi cy’ama-Club izahuriramo n’ikipe ya Salzburg kuri uyu wa Gatanu talaki 27 Kamena 2025.
Gusa Mbape ntago azawugaragaramo.
Kubera indwaraya ya mbape yasabwe kwitandukanya n’abandi bakinnyi aho baba muri hotel ngo atazabanduza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Espagne cyatangaje ko yatakaje hagayi yibiro bine na bitanu bitewe nubwo burwayi
Umutoza wa real madride we yavuze ko yifuza ko agaruka vuba ndetse ko bagomba kumukurikirana akoroherwa.





