Diana Montano w’imyaka 25 ukomoka i San Diego yahishuye ko urukundo rwe na Edgar, umugabo w’imyaka 76, rumuhaye ibyishimo bitagereranywa nubwo hagati yabo hari itandukaniro ry’imyaka 51.
Diana avuga ko ubwo yahuraga na Edgar bwa mbere atari yiteguye kujya mu rukundo, ariko akimubona yahise yumva amarangamutima akomeye.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2024 nibwo bafashe icyemezo cyo kubishyira ku mugaragaro, guhera ubwo bahita binjira mu rukundo rwimbitse.
Nubwo bafitanye umubano wuzuye urukundo, bombi ntibigeze bacika ku ntambwe z’urugendo rwabo.
Bagiye bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo amagambo akomeretsa aturuka ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu muryango wa Diana.
Yagize Ati: “Ikintu cyansabye imbaraga cyane ni uburyo bwo kumuhuza n’inshuti zanjye n’umuryango, kuko imyaka ye itamwemerera kubana cyane n’urubyiruko.”
Ikindi kibazo ni uko Edgar akenshi abura abo kuganira nabo mu birori by’umuryango, kuko benshi mu rungano rwa Diana bakiri bato.
Bityo, aho Diana yajyaga yicarana n’urungano rwe, ubu akunze kwicara mu ruhande rw’abakuze kugira ngo umukunzi we yumve ko atari wenyine.
Ku rundi ruhande, Diana ntiyahishuye gusa urukundo rwe ahubwo yanagaragaje uburyo yakiriye amagambo mabi ashaririye ku mbugankoranyambaga.
Hari abamwandikiye bamwifuriza urupfu cyangwa bamushinja gukoresha nabi abakuze. Nyamara we ati: “Sinjya mbifata nk’aho ari ikibazo gikomeye, mbifata nk’urwenya.”
Nubwo bagira ibyo batandukanyeho – nka Diana ukunda kujya mu tubyiniro n’inshuti ze, naho Edgar agahitamo ibihe bitekanye bombi bahuza mu bindi byinshi. Bafana ubugeni, gusohokera mu misozi, gutembera mu mahanga, ndetse bafite intego yo gukora ibikorwa by’ubutwari birimo no gusimbuka indege.
Ku bijyanye n’ahazaza, Diana avuga ko imyaka y’umukunzi we itamuteye impungenge: “Edgar afite ubuzima bwiza kandi akora imyitozo inshuro eshatu mu cyumweru. Niba igihe cyagera akeneye ubufasha, tuzabitekerezaho. Ubu rero ntabwo ari ikibazo kimpangayikishije.”
Yasoje agira ati: “Edgar ni inyangamugayo, arihangana kandi anyereka ibyiza byanjye byose. Nasanze umukunzi w’ukuri.”





