Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda yo mu Karere ka Nyarugenge yakoze impanuka mu masaha ya nijoro yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, mu gace ka Kimisagara, nyuma y’igihe ivanywe mu igaraje aho yari yajyanwe gukorerwa.
Iyi modoka, yari igeze mu muhanda ugana mu Cyahafi, yatwarwaga n’umushoferi wayo Ntezimana Afrodice wari kumwe n’umukanishi Mukeshimana Jean Marie Vianey. Bombi bari bagiye kuyisubiza mu igaraje kugira ngo bongere gusuzuma ikibazo cy’amapine n’iferi.
Amakuru aturuka ahabereye impanuka avuga ko ubwo bari bageze mu gace gaherutse kubakwa amazu mashya mu Cyahafi, imodoka yongeye kubura feri maze igonga igikuta cy’ahazwi nka Oprovia.
Nubwo igisubizo cy’icyo kibazo cyari kikiri gushakishwa, gusa ntawahaburiye ubuzima. Umushoferi yakomeretse ku bice bitandukanye by’umubiri bikubiyemo amavi no mu gatuza Umukanishi bari kumwe we yakomeretse mu mutwe akomerekejwe n’ikirahure.
Abakomeretse bahise bagezwa kwa muganga mu bitaro bitandukanye birimo CHUK ndetse n’ibitaro bya Nyiranuma biherereye i Nyamirambo kugira ngo bitabweho n’abaganga.




