Mu masaha y’igicuku cyo ku wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, ku muhanda Kampala – Gulu, mu gace ka Kitaleeba,habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 46 nk’uko byemejwe na Polisi ya Uganda.
Amakuru ya mbere yavugaga ko imodoka enye ari zo zagonganye, zirimo bisi yo mu bwoko bwa Isuzu ifite ibirango UBF 614 yavaga i Kampala yerekeza i Gulu, ikamyo yo mu bwoko bwa Tata, ndetse n’izindi modoka ebyiri zari ziri hafi y’aho byabereye.
Bivugwa ko iyo bisi yagerageje guca ku ikamyo ariko ikabura uko ibikora, igahita igongana n’indi bisi yavaga mu cyerekezo cyinyuranye. Abashoferi bagerageje kwirinda kugongana ariko umwanya wari warangiye, bituma izindi modoka ziri hafi ziva mu byerekezo byazo zigwa mu muhanda.
Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kiryandongo n’andi mavuriro ari hafi aho, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Mu itangazo rya mbere, Polisi yari yatangaje ko abapfuye ari 63, ariko nyuma iza gukosora uwo mubare ivuga ko ibitaro byemeje abantu 46 ari bo bapfiriye muri iyo mpanuka, naho abandi bari babanje gutekerezwa ko bapfuye, nyamara bari muri koma.
SP Kananura Michael, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ati:
“Nyuma y’impanuka, umubare munini w’abari bayiguyemo bari bataye ubwenge, bamwe bibeshyweho bakajyanwa mu mubare w’abapfuye. Ubu turi gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo dutange amakuru y’ukuri.”
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze, Museveni yagize ati:
“Nagize agahinda gakomeye iby’iyi mpanuka yabaye ku muhanda Kampala – Gulu igatwara ubuzima bw’abantu benshi. Nihanganishije imiryango iri mu gahinda kandi nifurije gukira vuba abakomeretse.”
Perezida Museveni yatangaje kandi ko buri muryango wapfushije umuntu uzahabwa miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda (UgShs), naho uwagize umuntu wakomeretse azahabwa miliyoni imwe. Yasabye abaturage bose kwitwararika ku mihanda, kugira ngo birinde impanuka nk’izi.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku mpanuka, mu gihe ibitaro bya Kiryandongo bikomeje kwakira no kuvura abakomeretse.





