• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Impamvu nyakuri yatumye umunyamakuru w’Umubiligi yangirwa gukurikirana Shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 21, 2025
in Amakuru
1
Impamvu nyakuri yatumye umunyamakuru w’Umubiligi yangirwa gukurikirana Shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’i Burayi hagaragaye amakuru avuga ko umunyamakuru w’Umubiligi, Stijn Vercruysse, ukorera televiziyo VRT, yabujijwe kuza mu Rwanda gukurikirana Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yahakanye ibyo bivugwa, asobanura ko ikibazo atari u Rwanda, ahubwo ari uko VRT yagerageje gukoresha inzira zitemewe mu kwandikisha umunyamakuru udafite ubushobozi bwo gukora nk’umunyamakuru w’imikino.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Nduhungirehe yavuze ko UCI ari yo ifite ububasha bwo kwemeza abanyamakuru bazitabira iri siganwa, kandi ko buri wese agomba kuba afite ikarita yemewe mpuzamahanga y’abanyamakuru b’imikino (AIPS), ndetse n’ibyangombwa byemewe mu gihugu cye nk’umunyamakuru w’imikino.

Icyakora, televiziyo VRT yo yashatse kwinjiza umunyamakuru usanzwe uzwi mu nkuru za politiki, kandi afite amateka yo kunenga u Rwanda. Ibyo nibyo byatumye adahabwa uburenganzira.

Uwo munyamakuru ubwe yemeye ko intego yari ugutegura inkuru ishinja u Rwanda gukoresha igitugu mu gihe rucumbikiye irushanwa ry’imikino, ibintu Minisitiri yibajije isano bifitanye n’amasiganwa y’amagare ku rwego rw’isi.

Nduhungirehe yanavuze ko iyo nkuru igaragaza neza uburyo VRT yashatse kunyuranya n’amategeko agenga itangazamakuru ry’imikino ku rwego mpuzamahanga, ndetse agaragaza ko iyo ari ahandi nk’muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuntu ugerageje uburyo nk’ubu yahita asubizwa iwabo kandi agafatirwa ibihano byo kutongera kwinjira igihe kinini.

Mu gihe uyu munyamakuru atemerewe kwinjira, abandi bagera kuri 700 baturutse hirya no hino ku isi bari mu Rwanda bakurikirana iri siganwa. Shampiyona yatangiye ku wa 21 Nzeri ikazasoza ku wa 28 Nzeri 2025, yitabiriwe n’abakinnyi 920 baturutse mu bihugu 111.

Previous Post

Nyamasheke: Abaturage barembejwe n’inshyi bakubitwa na Mudugudu wabo

Next Post

Kigali: Amasiganwa y’Isi y’amagare atangiye ku buryo budasanzwe

Next Post
Kigali: Amasiganwa y’Isi y’amagare atangiye ku buryo budasanzwe

Kigali: Amasiganwa y’Isi y’amagare atangiye ku buryo budasanzwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved