Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete Trinity Express, yari iri mu rugendo ruvuye i Kampala yerekeza i Kigali, yakoze impanuka ikomeye mu Karere ka Rukiga, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ihitana abantu batatu barimo Abanyarwanda babiri.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ahagana saa munani n’igice, ku muhanda munini uhuza Kabale na Mbarara.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Rugezi, ASP Elly Maate, yatangaje ko abantu batatu bahasize ubuzima, barimo Abanyarwanda Habiyaremye Ananias na Habineza Alfred, bombi bari abatwara iyo modoka.
Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka, gusa amakuru y’ibanze agaragaza ko imodoka yaba yarenze umuhanda igahanuka mu mwobo.
Imirambo y’abitabye Imana n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabale kugira ngo bahabwe ubufasha bukenewe.




