Ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe bitoroshye, aho Stade yayo ya Camp Nou ikiri mu bikorwa byo kuvugururwa, bigatuma itabasha kwakira imikino nk’uko byari byitezwe.
Ibi byatumye ikipe yandikira impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi, UEFA kugira ngo yemererwe gutangira imikino ya Champions League bakinira ahandi.
Kugeza ubu, imikino ya shampiyona Barcelona yateganyaga gukinira muri Camp Nou izabera ku zindi stade, harimo Estadi Olímpic Lluís Companys. Iyi stade yagiye yifashishwa mu mikino imwe n’imwe mu gihe ibikorwa byo kuvugurura byari bikiri mu nzira. Umukino wa mbere wa UEFA Champions League 2025 uzakinirwa kuri Estadi Olímpic, aho hateganyijwe igitaramo gishobora gutuma umukino wa shampiyona utazabera aho bari bateganyije.
Nk’uko amategeko ya UEFA abivuga, ikipe yakiriye umukino umwe mu cyiciro cy’amatsinda, ikomeza kwakira imikino yose y’icyo cyiciro aho.
Ariko kuri FC Barcelona, bishobora guhinduka, kuko bazakomeza gukinira kuri Camp Nou igihe izaba yuzuye. Ibyo bikorwa byo kuvugurura nibirangira stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 105,000, naho igice cyo gutangiriraho kizakira abantu ibihumbi 27,000 kizuzura mu gihe cy’imyaka ibiri.







