• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Imbwa z’ibihomora akazo kashobotse mu Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 5, 2025
in Amakuru
0
Imbwa z’ibihomora akazo kashobotse mu Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko mu byumweru bitatu biri imbere, hazatangira gahunda yo gukuraho imbwa z’inyagasozi zidafite ba nyirazo, ku buryo nta mbwa izasigara mu muhanda.

icyumweru gishize, RAB yasohoye itangazo risaba abanyarwanda bafite imbwa kuzandikisha mu buyobozi bw’imidugudu, bagaragaza kandi ko imbwa zabo zahawe urukingo. Ibi bigamije gushyira mu bikorwa amategeko arengera ubuzima bw’inyamaswa yo mu 2008 ndetse n’iteka rya Minisitiri ryo mu 2020.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iyi gahunda igamije gukurikirana ubuzima bw’imbwa n’abantu, kuko kenshi habaho impanuka aho abantu baribwa n’imbwa bikagira ingaruka zikomeye. Abatunze imbwa bavuga ko kwandikisha imbwa mu midugudu atari ikibazo, kuko basanzwe bayitaho kandi baha agaciro umutekano w’abaturage n’amatungo yabo.

Karamuka Mussa wo mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko:
“Byumvikana kuko imbwa ni inyamaswa abantu benshi bakunda, ariko nanone ni inyamaswa. Ni byiza ko zifashishwa mu buryo bw’umutekano, zikambikwa agapfukamunwa kandi zikingiwe, bityo na zo zikaba zirinda abantu n’ibintu.”

Nubwo abaturage bashima iyi gahunda, basaba ko imbwa z’inyagasozi zidafite ba nyirazo zidacibwa ako kanya, ahubwo zigashyirwa ahantu hakwiriye.

Umwe yagize ati:“Imbwa zo mu gasozi zikwiye gushyirwa ahantu hatagoranye cyangwa zikitabwaho mbere yo gukurwaho, kuko zishobora guteza ibyago ku bana bari gukina.”

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi w’Agateganyo wa RAB, yavuze ko mu byumweru bitatu biri imbere, imbwa zose zidafite ba nyirazo zizashyirwa mu bigo bizishinzwe, izisigaye zizakurwaho burundu. Yongeyeho ko:
“Nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitatu, bazatangira ibikorwa byo kuzikuraho. Nubwo ushobora kuzibona hirya no hino, gahunda yo kuzikuraho izakurikizwa aho bazazibona hose.”

Amabwiriza yo kwandikisha imbwa asaba ko imbwa iri hanze igomba kuba iri kumwe n’umuntu, iri ku mugozi kandi yambitswe agapfukamunwa, kugira ngo itagirira nabi abantu. RAB ivuga ko abazayirengaho bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Previous Post

RDC: Icyorezo cya Ebola cyongeye kuhibasira gihitana abantu

Next Post

Umwe mu bakinnyi ba APR FC yagurishijwe

Next Post
Umwe mu bakinnyi ba APR FC yagurishijwe

Umwe mu bakinnyi ba APR FC yagurishijwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved