Umunyarwenya wโUmunyarwanda ufite inkomoko muri Kenya, Osmarito OG, uri mu batuma abantu benshi baseka ku mbuga nkoranyambaga, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugura imodoka ye ya mbere.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asanzwe akoresha cyane, Osmarito OG yasangije abakunzi be amafoto agaragaza imodoka nshya yaguze, anashyiraho ubutumwa bwo kwishimira intambwe agezeho, aho yagize ati:
> โCongratulations to me โ my first key!โ
(u Rwanda byumvikanye nk’โIshimwe kuri njye, imodoka yanjye ya mbere.โ)
Ni imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5, imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe, izwiho kuba ifite imiterere igezweho imbere nโinyuma, ndetse ikoresha lisansi nโamashanyarazi icyarimwe (Hybrid), bituma idakoresha ibikomoka kuri peteroli byinshi.
Osmarito OG, umaze kwamamara kubera amashusho asekeje nโayo yamamaza ibikorwa byโubucuruzi bitandukanye mu Rwanda, aherutse no kwibutsa ko u Rwanda rwamubereye umugisha.
Yavuze ko yavukiye muri Kenya ku mubyeyi wโUmunyarwanda (se) nโUmunyakenya (nyina), ariko agera mu Rwanda mu 2014, ari bwo ubuzima bwe bwahindutse. Yigeze gutangaza ko mbere yo kuhaza yari yatangiye kwishora mu biyobyabwenge, ariko aho ageze mu Rwanda, yagarutse ku murongo, akubaka izina rye binyuze mu gusetsa no mu kwamamaza.
Kuri ubu, abamukurikira bamuhaye ubutumwa bwโishimwe nโubwโumunezero, bamwifuriza ko iyi modoka ari intangiriro yโibindi byinshi byiza bimutegereje imbere.





